Icenova
Rukundo
[Verse 1: Icenova]
Utazi umwanzi asiga umubiri
Uwitonze akama ishashi
Kandi nta mfura ipfunyikira indi
Aho amazi yaba akiri yayandi
Ngo agaharawe gahabwa agahari
Agahararutswe kagahabwa agahini
Ko mbona umeze nk'uhari udahari
Aho ntiwaba waratannye disi
Nshuti yanjye wibuke ko, ari njye nawe kugera kw'iherezo
None twungirane, tugirane, turambane
Bene inabi baruhanwe, barahirwe bahinduke
Iyi si twese tuyiriho nk'abagenzi
Iby'isi nabyo bikadusimbukira busazi
Sibwo bibaye insazi kabutindi
Sibwo ifaranga rigannye insinzi, sibwo urukundo rugabye irimbi
Sibwo ubumuntu buzimiye, mpemuke ndamuke sibwo bakoye
Sibwo uruhumbu mu bantu ruteye
Sibwo imitima yijimye
Mfatiraho bushyashya mba umusare ubwato ndagashya
Ikondera ndavuza, impinduka ndamiza
Ukuri kuri mu kuri, nkukumbuza ukuri
Nkusangiza abakuru ndaterura ndatura nti

[Chorus: Icenova]
Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki
Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki

[Hook: Icenova]
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo sugira yewe rukundo
Cyo shabuka nshinga imizi, Cyo shabuka, Cyo shabuka

[Verse 2: Icenova]
Ubwira uwumva ntavunika, ntihaba gukanura haba Imana ikurebera
Uramenye udakaraba urusenda, ntawe uhururuza ahunga abana
Nta mufene w'ifaranga, nta mubano waryo uramba
Kuko siryo biryo nibwo burozi mu biryo
Nawe dore se urazi neza ko ugomba kubaho nk'uko n'abandi bagomba
Gusa ye ukigira ishyano ukabyigwizaho
Hari ababuze amarariro, mu ngarani iwawe upakiremo
Hari abarara mu biraro, iwawe ngo inzu niba ntay'ubukode byaruta ikabera ahongaho
Siwowe iruhande rwawe nibo gusa
Siwowe gusa no mu mahanga nibo gusa
Siwowe gusa n'abagukuriye nibo gusa, gusa niwowe mpinduka
Kuki utakunda kandi ucyenera gukundwa
Kucyi utafasha kandi ucyenera gufashwa
Kuki utabana n'abandi neza kandi ntacyo bitwara?
Akarenge hasi ni kumiguruko, ngo isi itadusiga ye, twayiriye inyomeko
Uzakugaba ineza, uzamwiture ineza, uzahahe uronke
Ushake ubyare usaze utanduranyije

[Chorus: Icenova]
Rukundo, rukundo, ko ari wowe wo kurokora isi
Rukundo rukundo, ese abawe bakurwanyiriza iki

[Bridge: Icenova]
Ese mu byago nagusanga he?
Wanyakiriza urwango cyangwa urukundo
Ese ari nkawe wabigenza ute?
Warota urutisha amikoro ubugingo?
Uko ubikora, uko ubikora, gisha Inama Imana yawe
Nibyo bigena ibyo uzabona imbere aho ugana
Ndabona akebo kajya iwamugarura