Rukuta

from Ubuvanganzo II (2019)
[Chorus: Icenova]

Tuza yewe rukuta, pfusha yewe rukuta

Katira yewe rukuta, naho ubudi wasara
Tuza yewe rukuta, pfusha yewe rukuta

Katira yewe rukuta, naho ubudi wasara



[Verse 1: Icenova]

Yewe Rukuta nkunda, kucyi udakunda kumva

Yewe rukuta nkunda nikucyi ushaka kuzira iputa

Yewe rukuta nkunda, mbwira icyo ushaka ndakumva

Yewe rukuta nkunda zuka dore wapfuye uhagaze gamwa

Buri kadege kacyirabya ibinyomoro urasoroma utanguranwa

Za mama ndenge zo ni nk'akazi ngo ntugituma inkono zabo zipfuba

Ntugifatika urarabya bukuba, gusa icyo utazi ugoswe n'amakuba

Rimw'azagukubakuba akujugunye mukimoteri zaa nduba

Rimwe azaguha urugendo, ube nka serugendo

Boroje inka akagirango baramugabiye agatyaza amenyo

Inyama azuzuza inkono, izindi ashikuza amenyo

Nyuma nyirayo aramuvuma ziramuhagama akanura amaso



[Chorus: Icenova]

Tuza yewe rukuta, pfusha yewe rukuta

Katira yewe rukuta, naho ubudi wasara

Tuza yewe rukuta, pfusha yewe rukuta

Katira yewe rukuta, naho ubudi wasara



[Verse 2: Icenova]

Yewe rukuta nkunda, gabanya mwana

Wiba nyamwanga kumva utaba imbata

Yewe rukuta nkunda, mesa kamwe sha'ibyo gufataguzwa

Ntago bikora, hoya, hoya, subira mu nzira

(yiyiyi) wahoraga unyura (yiyiyi) gabanya gusara

Garuka ibuzima, subirana inzira nzima

Kora ibishoboka, nta kidashoboka

Gusa bisaba gusasa ibikorwa bikaze bisaba gukora



[Chorus: Icenova]

Tuza yewe rukuta, pfusha yewe rukuta

Katira yewe rukuta, naho ubudi wasara

Tuza yewe rukuta, pfusha yewe rukuta

Katira yewe rukuta, naho ubudi wasara

More from Ubuvanganzo II (2019)